Yesu yakoze igitangaza cyo kugaburira abantu 5.000 akoresheje imitsima itanu yonyine mu butayu hakurya y’inyanja ya Tiberiya. Ariko arababwira ati: “Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho.” Rero, yabamenyesheje ukuri k’umutsima utanga ubugingo.
Yesu yazuye Lazaro kandi akiza abantu benshi, ariko bose barapfuye. Kuvurwa indwara cyangwa kuzurwa ntabwo ari igitangaza. Kubona ubugingo buhoraho mu kwizihiza Pasika, ari yo umuhango wo kurya umutsima w’ubugingo, ni igitangaza gikomeye.
“Twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho.” Kimwe na Petero, abana b’Imana bagomba guha Imana amashimwe n’icyubahiro ku bwo kubaha impano y’ubugingo buhoraho.
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy