Umurimo Ukomeye w’Imana Usohozwa Hakoreshejwe Ibintu Bidafite Agaciro
Abari mu Kuboko kw’Imana Bashobora
kuba Intwari mu Murimo Ukomeye
Nk’uko Imana yakoresheje inkoni y’umwungeri kugira ngo igabanye Inyanja Itukura no gutuma amasoko y’amazi atemba ava mu rutare, ikiri mu kuboko kw’Imana cyose gifite imbaraga nyinshi.
Uyu munsi, Itorero ry’Imana, ryahawe umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza
i Samariya no kugeza ku mpera z’isi, ririmo
gusohoza ubutumwa bwiza ku isi hose binyuze mu mbaraga z’Imana, atari ku
bw’imihati ya buri muntu ku giti cye.
Ibyo Imana Igenderaho Ihitamo Ntabwo Ari Ubushobozi,
Ahubwo Ni Ukwizera Imana Byuzuye.
Kimwe nka Samusoni wanesheje
Abafilisitiya igihumbi akoresheje
igufwa ry’umusaya w’indogobe, kimwe nk’umusore muto Dawidi warwanyije igihangange
Goliyati, kandi kimwe nka Petero, Yohana na Yakobo bari abarobyi, muri iki gihe, abizera Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama kandi bakiringira ubwami bwo mu ijuru barimo gukora amateka akomeye.
Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene
Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu
bahamagawe atari benshi, n’abakomeye
bahamagawe atari benshi, n’imfura
zahamagawe atari nyinshi. Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu
isi ngo ikoze isoni abanyabwenge,
kandi yatoranije ibinyantege nke byo
mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, .
. . kugira ngo hatagira umuntu wīrāta
imbere y’Imana.
1 Abakorinto 1:26–29
No. of views64
#Dependence on God
#Power of God
#Preaching