Bibiliya, mu buryo bw’ubuhanuzi ivuga ko iki gihe ari igihe cy’amakuba akomeye.
Mu gihe intambara hagati y’ibihugu n’ibiza bikomeje kwiyongera, abantu bateganya guhungira mu isanzure, mu nyanja cyangwa munsi y’ubutaka.
Ariko, Bibiliya ivuga ko nta buhungiro bw’agakiza buhari, keretse i Siyoni, aho Imana Mama iba.
Nk’uko Imana yahishuye kandi igasobanurira Daniyeli inzozi z’Umwami Nebukadinezari, uyu munsi yahishuye ko ubuhungiro buruta ubundi bwose mu byago ari Imana Mama.
Nk’uko abana bumva batekanye mu maboko ya ba nyina mu bihe by’akaga, Imana yahishuye ko Imana Mama ari ahantu hatekanye kuruta ahandi ku bantu mu gihe cy’ibiza.
Uwiteka aravuga ati “Nzatsembaho ibintu byose biri ku isi,
nzatsembaho abantu n’amatungo, nzatsembaho ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’abakiranirwa n’ibisitaza byabo, nzaca abantu ku isi. Ni ko Uwiteka avuga.
Zefaniya 1:2–3
Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati ‘Databuja aratinze’,
maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi,
shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi,
amucemo kabiri amuhanane n’indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.
Matayo 24:48–51
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy