Yesu yavuze ko amazi y’ubugingo yatanzwe mu Minsi mikuru y’Ingando ari Umwuka Wera w’Imvura ya Nyuma. Umuhanuzi Zekariya, Ezekiyeli, n'Intumwa Yohana bahamya ko Mama wo mu Ijuru Yerusalemu, witwa Intebe y’ubwami y'Imana, ari Isoko y'amazi y’ubugingo. Kandi bahamya ko azaha abantu ubugingo buhoraho muri iki gihe cyUmwuka Wera.
Itorero ry'Imana ryizera amagambo, “Umuntu wese uzi Imana azahabwa Umwuka Wera w’imvura ya nyuma.” Bari gukora umurimo nk’umurinzi kugira ngo bamamaze ku bantu bose ko bagomba kuza bakakira agakiza kava kuri Kristo Ahnsahnghong n'Imana Mama, kandi bakakira n'Umwuka Wera w'imvura ya nyuma mu Minsi mikuru y’Ingando.
Iminsi mikuru y'Abayuda yitwa Ingando
yendaga gusohora. . . . Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati “Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe. Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko ibyanditswe bivuga.” Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa. Yohana 7:2–39
Umwuka n'umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y'ubugingo ku buntu. Ibyahishuwe 22:17
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy