Kugira ngo tubone imbabazi z'ibyaha, umuntu runaka agomba kwikorera ibyaha. Imana yatweretse ibi mbere nk'igicucu binyuze mu nyamaswa zatambwe ku Isabato, ibitambo byoswa bya buri munsi, Pasika n'indi minsi mikuru yose yo mu Isezerano rya Kera ndetse n'itegeko ryo mu Isezerano rya Kera rivuga ko ku Munsi w'Impongano, ibyaha byose byashyirwaga ku ihene yoherwa ikoherezwa mu butayu igapfa.
Abizera b'Itorero ry'Imana bamenye ko Imana yihanganiye imibabaro yose y'umusaraba, gushinyagurirwa, no gusuzugurwa n’abo yaremye kuko byari urukundo rukomeye rw'Imana rwo gushaka gukiza abantu bose biciye mu kwishyura ikiguzi cy'ibyaha byabo.
Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n'ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.
1Yohana 1:9–10
nk'uko Umwana w'umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”
Matayo 20:28
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy