Umunsi Mukuru w’Umutsima Udasembuwe ni umunsi mukuru wo gusubiza amaso inyuma tukareba ku buzima n’umurava bya Kristo, tukiihana ibyaha byacu, kandi tugata kwizera kw’abana. Kimwe n’Intumwa Pawulo, kwizera kwacu kugomba gukura kukaba ukwizera gukuze, kugirango tumenye uburyo bwo gushimira byimazeyo ingorane nyinshi duhura nazo mu buzima bwacu bwo kwizera.
Yesu ntiyabayeho ubuzima bw’icyubahiro n’ikuzo yari akwiye nk’Imana.
Yihanganiye ububabare bwo ku musaraba, gushinyagurirwa, kwangwa n’abandi kubw’abana be.
Mu buryo nk’ubwo, abayoboke b’Itorero ry’Imana babaho kubw’abandi, ntabwo ari kubw’ibyishimo byabo.
Baharanira kuvuka ubwa kabiri nk’ibiremwa byuzuye Imana yishimira.
Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Arigereranije. Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. Muratekereza iki?” Baramusubiza bati “Akwiriye kwicwa.” Nuko bamucira amacandwe mu maso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshyi bati “Duhanure Kristo, ni nde ugukubise?”
Matayo 26:65-68
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy