Imana yategetse Mose kubaka ingando yo gushyiramo amategeko Icumi ya kabiri. Igihe abantu bamenyaga icyaha cyabo cyabaviriyemo kwica Amategeko Icumi ya mbere. barihannye kandi bazana ibikoresho by’ingando babishaka. Ibi byabaye inkomoko y’Iminsi mikuru y’Ingando.
Nyuma y’ibyo, bubatse ingando
mu rugo rw’urusengero cyangwa hejuru
y’inzu y’urusengero bakoresheje
amashami y’ibiti by’ubwoko bwose.
Iminsi mikuru y’Ingando ni iminsi Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama bateranya abantu babo bose. Abantu bagomba gushimira Imana yabababariye ikabakiza ibyaha byabo. Kandi ku bw’Umwuka Wera w’imvura ya nyuma bakiriye, bagomba gushaka abagize umuryango wo mu ijuru bose ku isi yose ari bo bikoresho by’Urusengero rwa Yerusalemu rwo mu ijuru.
“Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga itya iti ‘Ubwo bavuze iryo jambo, dore nzabahindura inkwi, n’amagambo yanjye nzayagira umuriro mu kanwa kawe azabatwike.
Yeremiya 5:14
Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu. Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka.
Abefeso 2:21–22
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy