Imana yagennye umunsi Mose yamanukiyeho afite ibisate bya kabiri by’Amategeko Icumi nk’Umunsi w’Impongano, kandi Iminsi mikuru y’Ingando yari iminsi mikuru Abisirayeli bubakaga ihema kugira ngo babikemo ibisate by’amabuye by’Amategeko Icumi.
Nk’uko byagaragaye mu myaka 3,500 ishize, ikintu cy’ingenzi mu kubaka urusengero rw’Imana ni ukugira umutima wemejwe kugira ngo ukore no kwemera kugira uruhare.
Abo bantu bari bafite ibikoresho byinshi byo kubaka urusengero.
Muri iki gihe, isi yose iri kwerekeza kuri Kristo Ahnsahnghong na Mama wo mu Ijuru Yerusalemu kubera ko ubwoko bw’Imana bugereranywa nk’ibikoresho bitandukanye bigize Urusengero rwa Yerusalemu.
Hari ubuhanuzi buvuga ko, nk’uko amashami atandukanye yateranyirijwe mu Minsi mikuru y’Ingando mu Isezerano rya Kera, ubwoko bw’Imana buzateranira i Yerusalemu nk’ibiti by’amoko atandukanye.
Haza umuntu wese utewe umwete n’umutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka yo kuremesha rya hema ry’ibonaniro, n’ayo gukoresha imirimo yaryo yose n’ayo kuremesha ya myenda yejejwe.
Haza abagabo n’abagore, abemejwe n’imitima yabo bose, . . .
Kuva 35:21–22
Kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.
Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu.
Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka.
Abefeso 2:20–22
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy