Dushobora kubona imbaraga z’ijambo ry’Imana igihe Adamu na Eva bapfaga bazize kurya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi; igisambo cy’iburyo ku musaraba cyarakijijwe; impumyi ebyiri zarakize; umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava yarakize; kandi no kuba umuntu wese urya umubiri wa Yesu akanywa n’amaraso ye biciye mu gusangira umutsima na vino bya Pasika azahabwa impano y’ubugingo buhoraho.
Mu gihe cy’Umwana, Yesu wenyine yahaye abamusanze amazi y’ubugingo ku Munsi wa Nyuma kandi uruta iyindi w’Iminsi mikuru y’Ingando.
Mu gihe cy’Umwuka Wera, abaza kuri Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama, baje nk’Umwuka n’Umugeni, bazakira amazi y’ubugingo ni ukuvuga Umwuka Wera. Ni bo bashobora kurangiza byose ku bw’imbaraga z’ijambo ry’Imana.
Nuko ku munsi uheruka w’iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati “Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe. Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.” Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa.
Yohana 7:37–39
Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.
Ibyahishuwe 22:17
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy