Ubwo Intumwa Yohana yabonaga ibihe bibabaje
aho abantu bose bari kuzajya ikuzimu, yararize cyane.
Icyakora, umwe mu bakuru yaramubwiye ati: “Mu gihe
kizaza, Igishyitsi cya Dawidi azabumbura Bibiliya yafatanishijwe
ikimenyetso kandi akize abantu.” Kristo Ahnsahnghong
yabatijwe afite imyaka 30, akurikije ubuzima bwa Dawidi,
yarangije imyaka 37 yari isigaye, ahishura isezerano
rishya n’amabanga ya Bibiliya yari yarafatanishijwe
ikimenyetso, harimo n’ukuri kwa Mama wo mu Ijuru.
Kuko amabanga ya Bibiliya ashobora
kubumburwa na Dawidi gusa, abantu bagomba
guhura na Dawidi. Kristo Ahnsahnghong,
waje nka Dawidi, yigishije abantu iby’Ubwami
buhoraho bwo mu Ijuru, aho kuba ibintu by’ubu buzima
bw’igihe gito. Kandi, yigishije kubaho kw’Imana Mama,
Eva wo mu buryo bw’umwuka, wahishwe mu mugambi w’Imana.
Ku bw’ibyo, amahanaga yose ashaka kuza mu Itorero ry’Imana
aho Imana Mama iba.
Nuko ndizwa cyane n’uko hatabonetse
ukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no
kukireba. Umwe muri ba bakuru arambwira
ati “Wirira dore Intare yo mu muryango wa
Yuda n’Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo
abumbure igitabo amene ibimenyetso
birindwi bigifatanije.”
Ibyahishuwe 5:4–5
Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe
hanyuma yaho hakaza urubanza, ni ko na
Kristo amaze gutambwa rimwe ngo
yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka
ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha,
abonekerere abamutegereza kubazanira
agakiza.
Abaheburayo 9:27–28
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy