Umunsi w'Impongano ni umunsi ukomeye aho ibyaha byose by’abantu n’abatambyi bibabarirwa. Abisirayeli bibagiwe ubuntu bw'Imana, bakora ibyaha basenga ikigirwamana, inyana ya zahabu. Ni yo mpamvu Mose yamennye ibisate bya mbere by’Amategeko Icumi yatanzwe n'Imana. Abisirayeli bihannye ibyaha byabo maze Imana ibaha ibisate bya kabiri by’Amategeko Icumi; uyu munsi wabaye inkomoko y’Umunsi w’Impongano.
Mu Isezerano rya Kera, ibyaha byose bya Isirayeli byashyirwaga ku buturo bwera by’igihe gito kugeza ku Munsi w'Impongano. Uyu munsi, ibyaha byacu byose bishyirwa kuri Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama, ari bo kuri k’ubuturo bwera. Rero, ku Munsi w’Impongano, ibyaha byacu byose bishyirwa kuri Satani, ari we nkomoko y’icyaha. Amaherezo, Satani azajyanwa ikuzimu, ni ukuvuga muri gehinomu, kandi icyo gihe, ibyaha byose bizashira.
Uwiteka abwira Mose ati “Ariko umunsi wa cumi w'uko kwezi kwa karindwi ni wo Munsi w'Impongano, ujye ubabera uwo guterana kwera, mujye muwibabazaho imitima, muwutambireho Uwiteka igitambo gikongorwa n'umuriro.
Abalewi 23:26–27
Bukeye bw'aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana, ukuraho ibyaha by'abari mu isi.
Yohana 1:29
kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n'amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w'ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.
Ibyahishuwe 20:10
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy