Binyuze mu mugani twahawe na Yesu,
twaje gusobanukirwa ko Aburahamu ahagarariye Imana Data, kandi ko
Sara wagize uruhare runini mu kugena abaragwa b’umuryango wa
Aburahamu, ari Mama wacu, ufite umudendezo kandi uhagarariwe
n’isezerano rishya.
Abatemera Imana na gato nka Eliyezeli,
ababyeyi babo bari imbata, cyangwa abizera Imana Data gusa,
nka Ishimayeli, ntibashobora kuba abaragwa b’Imana.
Kimwe na Isaka, abakira Imana Data (Kristo Ahnsahnghong) n’Imana Mama,
bafite umudendezo, kandi bashyirwaho ikimenyetso nk’,
“Abana banjye,” binyuze mu mubiri n’amaraso by’Imana,
bashobora kuba abaragwa b’ubwami bw’ijuru.
“N’umutunzi na we arapfa arahambwa. Ageze ikuzimu arababazwa cyane,
yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye.
Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru (Data, NIV Bibiliya), mbabarira . . .’ ”
Luka 16:22–24
Uw’inshoreke yavutse nk’uko iby’umubiri bigenda, naho
uw’umugeni yavutse ku bw’isezerano ry’Imana. Ibyo birimo umugani, . . .
bene Data, ntitukiri abana b’inshoreke, ahubwo turi ab’umugeni.
Abagalatiya 4:23–31
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy