Ibiremwa byose byakira ubuzima binyuze muri ba mama babyo.
Uko ikiremwa cyaba gito cyane kose, umu mama afite urukundo rw’aba mama rwo kwitanga rugishoboza guhara ubuzima bwacyo ku bw’abana bacyo.
Kuki Imana yaremye ibintu byose ngo bihabwe ubuzima ba mama babyo?
Kandi ni ukubera iki aba mama, ndetse na ba mama b'ibiremwa bito cyane bitagaragara, bose bafite urukundo rw’aba mama?
Imana, yaremye ibintu byose ku bushake bwayo, yaduhishuriye uburyo bwo kwakira ubugingo buhoraho, binyuze mu ihame ryo kuvuka kuri iyi si no mu kugaragaza neza Imana Mama.
Ibinyabuzima byose bishobora kurama igihe kingana n’icyo byahawe na ba mama babyo.
Bityo, dushobora kwakira ubugingo buhoraho binyuze kuri Mama wa twese wo mu mwuka.
Ni ukubera ko Imana Mama, yo yonyine ari yo ifite ubugingo buhoraho, ari yo ishobora kuduha ubugingo buhoraho.
Muri iki gihe, tugomba guhinduka abana b'Imana Mama kugira ngo twakire ubugingo buhoraho.
Nimuze mu Itorero ry'Imana ryizera Imana Mama!
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy