Imana Ishoborabyose, yaremye umucyo kandi ikarema ibintu byose ikoresheje ijambo ryayo, yaje kuri iyi si ubwa kabiri.
Mu 1948, igihe amashami y’igiti cy’umutini [Isirayeli] yari amaze imyaka 1,900 yumye, yatohaga, ibibabi byawo bikamera, Kristo yaje muri Koreya, maze atangira kubwiriza ubutumwa bwiza.
Igihugu, abahanuzi ba Isirayeli bahanuye ko ari ho Kristo azagarukira, cyari icyo mu nguni ya kure cyane ku mpera y’isi mu burasirazuba, ari ho muri Koreya.
Kristo yahisemo kubabazwa kugira ngo adukize.
Ariko, twashakiye gusa umutsima w’umubiri, aho gushaka umutsima w’ubugingo w’imyuka yacu.
“Yesu yaduhaye isezerano ry’ubugingo ati: ‘Nimurya umubiri wanjye mukanywa n’amaraso yanjye, muba mufite ubugingo muri mwe.’ Nta gitangaza kiruta iki.”
Umutsima w’ubugingo ni umubiri n’amaraso bya Kristo.
“Nimwende murye; umutsima wa Pasika ni umubiri wanjye.”Mat 26:26
“Kuko aya [Vino ya Pasika] ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.” Mat 26:27–28
Kristo yagombaga kuza ubwa kabiri azanye Pasika y’Isezerano Rishya kugira ngo adukize.
Mbere yuko Kristo asubira mu Ijuru, yifuzaga ikintu kimwe gusa:
Ni uko mwakira agakiza.
Iyo Kristo aba ataraje kuri iyi si, ntitwari kumenya icyo urukundo ari cyo.
Iyo Kristo aba atarababajwe, ntitwari kumenya icyo igitambo ari cyo.
Iyo Kristo aba yarigumiye mu Ijuru gusa, ntitwari kumushaka.
Dukunda Kristo waje ubwa kabiri aje kudukiza.
Murumva?
Murumva Kristo akomanga ku rugi rw’umutima wanyu?
Kristo arabakunda.
Arashaka kubaha ubugingo buhoraho.
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy