Isi yose yizihiza ivuka rya Yesu kuri Noheri (25 Ukuboza).
Ariko, itariki y’amavuko ya Yesu ntabwo iri muri Bibiliya.
Havuga gusa ko abungeri barindaga imikumbi yabo ku gikumba, bahimbaje Yesu. (Luka 2:8)
Ntabwo bishoboka kurinda imikumbi ku gikumba mu gihe cy’itumba rikonje.
Ese koko Yesu yavutse kuri 25 Ukuboza?
Abakristo ba mbere ntibizihizaga umunsi w’amavuko wa Yesu.
None, Noheri yakomotse hehe?
25 Ukuboza, Noheri. . .
“25 Ukuboza NTABWO ari umunsi w’amavuko wa Yesu, ahubwo ni uw’imana y’izuba.
Noheri yakomotse ku munsi mukuru wa gipagani w’izuba ridatsindwa.”[Igitabo cy’Ubumenyi cya Britannica]
‘Ngo? Noheri yakomotse ku munsi mukuru wa gipagani?’
“Muri Roma ya kera, habaga umunsi mukuru witwaga Saturnalia kuva kuri 17 Ukuboza kugeza kuri 24.”[Amateka y’Itorero rya Gikristo]
“Muri uyu munsi mukuru, abantu barinezezaga batitaye ku butunzi cyangwa icyiciro barimo.”[Amateka y’Itorero rya Gikristo]
‘Oya! Ibi bishoboka bite!!!’ Noheri, 25 Ukuboza, ntabwo ari umunsi w’amavuko wa Yesu!!!’
“25 Ukuboza, ubwo amanywa atangira kuba maremare, hafatwaga nk’ivuka ry’imana Mithra.”[Igitabo cy’Ubumenyi cya Britannica]
Nubwo bitwaje ko bakuyeho ibyo kwizera Mithra, Kiliziya Gatolika ya Roma yishimiye uwo munsi mukuru binyuze mu guhindura “umunsi w’amavuko w’imana y’izuba,” umunsi w’amavuko wa Yesu.[Ishami rya Zahabu cya James G. Frazer]
Igiti cya Noheri cyakomotse ku muhango wa gipagani wo gusenga igiti.[Igitabo cy’Ubumenyi cya Britannica]
Ishusho ya Père Noël ufite ubwanwa bw’umweru, yambaye imyenda itukura, yakozwe mu 1931 kugira ngo yamamaze Coca-Cola.[Ibyashushanyijwe cya Haddon Sundblom]
Amatorero azi neza ko Noheri atari umunsi w’amavuko wa Yesu.
Ariko, baracyabeshya ko Noheri ari umunsi w’amavuko wa Yesu.
Abakristo bari mu mwijima rwose ntibazi ibi.
“Nyuma ya 354 Nyuma y’ivuka rya Yesu ni bwo Noheri hizihijwe 25 Ukuboza.”[Igitabo cy’Isi cy’Ubumenyi]
Nyuma ya 354 Nyuam y’ivuka rya Yesu? Abigishwa ba Yesu n’intumwa ntibigeze bizihiza Noheri!
“Noheri ntiyashizweho n’Imana, kandi nta n’ubwo ishingiye kuri Bibiliya.”[Inkoranyamagambo ya Bibiliya, Iyobokamana n’Umuco wo Kubwiriza]
Umunsi w’amavuko y’imana y’izuba bawuhinduyemo umunsi w’amavuko wa Yesu!
Ibi biteye ubwoba!
Bibiliya ivuga ko niba abantu bakurikiza amategeko yashyizweho n’abantu, basengera Imana ubusa. (Mat 15:9)
Byanditswe muri Bibiliya inshuro nyinshi uko Abisirayeli barimbuwe no gukurikiza imigenzo ya gipagani! (Ezek 11: 8-12)
Mu butayu bwa Sinayi, bibwiraga ko basenga Uwiteka Imana nubwo basengaga ikigirwamana. (Kuva 32:1-6)
Yerobowamu, umwami wa Isirayeli y’Amajyaruguru, yizihizaga iminsi mikuru mu kwezi yihitiyemo, akavuga
ko asenga Imana. (1 Abami 12:25-33)
Ariko, abasenze ibigirwamana bose bararimbuwe.
Muri ubwo buryo, nubwo bavuga ko basenga Yesu kuri Noheri, baba bari gusenga ibigirwamana gusa.
Iherezo ry’abasenga ibigirwamana ni ukurimbuka.
Itorero ry’Imana ryashinzwe na Ahnsahnghong Kristo waje ubwa kabiri, ntabwo ryizihiza Noheri, umunsi w’amavuko w'imana y’izuba, itaboneka muri Bibiliya.
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy