Inzira yo guhunga ibyago ni ukwizihiza Pasika y’Isezerano Rishya. Itorero ry’Imana, ryashinzwe na Kristo Ahnsahnghong waje ku nshuro ya kabiri nkuko byahanuwe muri Bibiliya, ni ryo ryonyine ryizihiza Pasika y’isezerano rishya rikurikije inyigisho za Bibiliya.
Imihindagurikire y’ikirere, umutingito, inkubi z’umuyaga, inzara n’intambara birakomeje, kandi ubwicanyi ntibuhagarara. Ese ibi byago bingezeho, nabasha kubyirinda?
Intambara! Inzara! Umutingito! Ibyorezo!
Abantu babuze abana babo baraboroga, bahamagara amazina yabo. Abantu bari mu matongo kandi bishwe n’inzara barya ibitaka maze bagataka bucece. Twese duhinda umushyitsi kubera ubwoba bw’imihindagurikire y’ikirere, umutingito, inkubi z’umuyaga, intambara, n’inzara, Ibyorezo bishobora kugeraho igihe icyo ari cyo cyose.
Nyamuneka umva kuniha kwacu mu byago! O Mana Ishoborabyose, yakuye Abisirayeli mu byago binyuze muri Pasika! Nyamuneka tugirire impuhwe maze utumenyeshe inzira yo gukizwa ibi byago! Nyamuneka dukize!
Mu myaka 3,500 ishize, igihe icyago gikomeye cyo kwica impfura cyaterwaga muri Egiputa, imiryango yizihije Pasika babaga abana b’intama bamaze umwaka maze bagasiga amaraso ku nkomanizo no mu ruhamo by’umuryango, ntabwo bishwe na gato.
“Ayo maraso (y’umwana w’intama wa Pasika) azababere ikimenyetso ku mazu murimo.” “ ‘nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa . . .’ ” Kuva 12: 11-14
Pasika, ikimenyetso cyimbaraga z’Imana, iturinda ibiza! Pasika yabereye muri Egiputa yari igicucu. Pasika, iyo Yesu yashyizeho mbere yuko abambwa, ni ukuri. (Luka 22:20; Mat 26:17)
Pasika y’isezerano rishya iyo dushobora gusangiriramo amaraso y’igiciro ya Yesu, igomba kwizihizwa no muri iki gihe. Ariko, mu Nama ya Nicaea yabaye muri 325 Nyuma y’ivuka rya Yesu, Pasika y’isezerano rishya, ari yo isezeranirwamo amaraso y’igiciro ya Yesu, yavanyweho burundu.
Igishimishije, Imana yaravuze iti “Nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora,” (Yes 60:22) igihe gikwiye cyarageze kandi Pasika, ukuri kw’Imana, yarahishuwe. Kristo Ahnsahnghong waje ku nshuro ya kabiri nkuko byahanuwe muri Bibiliya yagaruye Pasika y’isezerano rishya.
“Ku isi yose, Sosiyete ya Misiyoni y’Isi Itorero ry’Imana (Pasiteri Mukuru Kim Joo-cheol) ni ryo ni ryo ryonyine ryizihiza Pasika hakoreshwa umutsima na vino bimeze nk’Ifunguro rya Nimugoroba rya Nyuma rya Yesu Kristo..”
O Mana, reka tubwirize Pasika y’isezerano rishya, inzira imwe rukumbi yo gusangira amaraso y’igiciro ya Yesu, kugira ngo isi yose ibashe kuyizihiza maze ikizwe ibyago!
Nyamuneka muze mu Itorero ry’Imana, ryashinzwe na Kristo Ahnsahnghong waje ku nshuro ya kabiri akurikije ubuhanuzi bwa Bibiliya, maze mwizihize Pasika y’isezerano rishya, bityo muzakizwa ibyago maze mwakire ubugingo buhoraho.
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy