Mbere yuko siyanse yo mu isanzure iterimbere, abantu bamwe bafataga Bibiliya nk’inkuru z’impimbano.
Ariko, uyu munsi, siyanse yemeza ko Bibiliya ari ukuri. Ahnsahnghong Kristo waje ku isi ubwa kabiri, yatwigishije ko Bibiliya ari cyo gitabo cyonyine kituyobora ku gakiza.
Mu myaka 3,500 ishize, uko basobanuraga isanzure mu Gihe cy’Umuringa byari kure cyane y’ukuri.
Abantu ntibashoboraga no kwiyumvisha ko isi itendetse mu isanzure. Ariko, mu gitabo cya Yobu cyanditswe mu myaka 3,500 ishize mu Gihe cy’Umuringa, hari hamaze kwandikwamo ubumenyi buteye imbere mu by’isanzure.
Bibiliya igaragaza isi nk’aho yayifotoje icyogajuru. Igitabo cya Yobu cyanditswe mu myaka 3,500 mu Gihe cy’Umuringa. Mu buryo butangaje, ubumenyi buteye imbere mu by’isanzure bwanditswe mu gitabo cya Yobu, mu Gihe cy’Umuringa. Muri iki gihe giteye imbere, ni ukuri kuzwi neza ko isi ireremba mu isanzure.
Ariko se no mu Gihe cy’Umuringa ni ko byari bizwi?
Ariko, kuko siyanse yateye imbere, yemeje ko inyandiko za Bibiliya ari ukuri.
Bamwe mu bahanga bakomeye mu mateka bemeye rwose ko Imana ibaho, kandi ko Bibiliya ari ukuri.
Twiringiye ko muzizera rwose ko Imana ibaho kandi ko Bibiliya ari ukuri, binyuze mu magambo y'ubugingo yabwirijwe muri Sosiyete ya Misiyoni y’Isi Itorero ry’Imana.
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy