Kuko ibitabo 66 bya Bibiliya bikubiyemo inzira yo kugera ku Mukiza n’ubwenge bwo gutandukanya ukuri n’ikinyoma, Imana ituburira kutagira icyo twongera cyangwa ngo tugabanye kuri Bibiliya, ahubwo tugakurikiza gusa amagambo y’Imana. Mu myaka ibihumbi bibiri ishize, Yesu wenyine yaravuze cyane ati “Muze kuri njye mwakire amazi y’ubugingo”, ariko yatwigishije ko ubu tugomba kuza ku Mwuka n’Umugeni kwakira amazi y’ubugingo kandi tukagira ubugingo buhoraho.
Yesaya yahanuye ko Imana izayobora abana bayo ku isoko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana Ahnsahnghong, Umwuka Wera, yasohoje ubuhanuzi bwose bwa Bibiliya, yayoboye abantu kuri Mama wo mu Ijuru Yerusalemu, Umugeni w’Umwuka Wera kandi isoko y’amazi y’ubugingo.
Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu. Ibyahishuwe 22:17
Uwiteka aravuga ati “Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, . . . n’izuba ntirizabica kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masōko y’amazi.” Yesaya 49:8–10
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy