Nkuko timasi ikoreshwa mu kureba niba inyubako irimo kubakwa igororotse cyangwa igoramye, Imana iha abana bayo ibigeragezo kugira ngo irebe niba bari kubaka inzu igororotse y’ukwizera kwabo, nkuko Imana yabigenje kuri Yobu no kuri Saduraka, Meshake, n’Abednego. Ariko, buri gihe imigisha ikurikiraho amaherezo.
Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama bigishije abizera bari kubaka amazu y’ukwizera kwabo muri iki gihe ko Imana igerageza isi yose, izasuzuma amagambo, ibikorwa, n’umutima bya buri muntu hanyuma izane ibyago kubatizera bahora binuba kandi bitotomba. Bigishije kandi abizera guhora batekereza Ijuru n’Imana yonyine mu bihe byose.
Ibi ni byo yanyeretse: Umwami yari ahagaze ku nkike yubakishijwe timasi, afite timasi mu ntoke. . . . Maze Uwiteka arambaza ati “Amosi we, ubonye iki?” Nti “Mbonye timasi.” Umwami ati “Dore nzashyira timasi mu bwoko bwanjye Isirayeli, sinzongera kubanyuraho ukundi.”
Amosi 7:7–8
“Kandi n’abana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge n’imitima, kandi ko nzītura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.”
Ibyahishuwe 2:23
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy