Yesu yigishije abantu akoresheje Umugani w’Umutunzi na Lazaro ko ubuzima bwo kuri iyi si atari ryo herezo. Lazaro, nubwo yari umukene ku isi, yabayeho nk’umugenzi ufite ibyiringiro by’ijuru kandi amaherezo yabonye umunezero.
Ku rundi ruhande, umutunzi yabayeho ubuzima bwiza, ariko yabayeho nk’uzerera.
Yananiwe kwitegura ubwami bwo mu ijuru amaherezo ababara ikuzimu.
Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama bahaye abantu ubuhamya bwa ba sogokuruza bo kwizera nka Aburahamu na Mose bavuze bati “Turi abasuhuke n’abagenzi kuri iyi si.”
Binyuze muri izi nyandiko zo muri Bibiliya, bamurikiye abantu bose ko iwabo nyakuri bagomba gusubira ari ubwami bwo mu ijuru.
Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi.
Abaheburayo 11:13
“Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.
Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: . . . kuko ngiye kubategurira ahanyu. . . .
ngo aho ndi namwe muzabeyo.”
Yohana 14:1–3
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy