Iyo dusuzumye neza ibitangaza byabereye mu gihe cya Data no mu bihe by’Umwana wagabanije Inyanja Itukura, bituma umujyi wa Yeriko ugabana, uhagarika izuba, dushobora kumva ko byose byakozwe hakurikijwe Ijambo ry’Imana.
Imana Ahnsahnghong n’Imana Mana baje kuri iyi si nk’Umwuka n’Umugeni mu gihe cy’Umwuka Wera. Igihe cyose twubahirije Ijambo ry’Imana, twizera ko umurimo w’ubutumwa bwiza bwakozwe n’Imana, umurimo utangaje w’ubutumwa bwiza burakorwa no muri iki gihe.
(Impumuro ya Siyoni: Ibikorwa by’ubutumwa bwiza byagezweho mu mezi ane nyuma yo kubwiriza umunsi mukuru wa Pentekote)
Umunsi Uwiteka yagabijeho Abisirayeli Abamori, Yosuwa abwirira Uwiteka …“Zuba, hagarara kuri Gibeyoni, Nawe Kwezi, hagarara mu gikombe cyo kuri Ayaloni.” Izuba riherako rirahagarara n’ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhōra inzigo ababisha babo…
[Yosuwa 10:12–13]
Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Uwiteka ahuhisha umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma amazi uyagabanyamo kabiri, maze hagati y’aho yari ari hahinduka ubutaka bwumutse.
[Kuva 14:21]
Arangije kuvuga abwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.”…“Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.” Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.
[Luka 5:4–6]
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy