Nkuko Yesu Kristo yamanutse ava mu Ijuru akaza kuri iyi si kandi agasubira mu Ijuru, abantu bizera Imana kuri iyi si nabo bagomba gusubira mu Ijuru. Igisabwa kugira ngo umuntu yinjire mu Bwami bwo mu Ijuru ni ukwakira ubugingo buhoraho.
Abantu bashobora kujya mu Ijuru ahataba urupfu iyo bakiriye ubugingo buhoraho bwasezeranijwe n’Imana gusa. Ubugingo buhoraho bwemerewe gusa abarya umubiri wa Yesu kandi bakanywa amaraso ye binyuze muri Pasika y’Isezerano Rishya.
Uko ukwizera kwacu kwaba gukomeye kose, ntidushobora kwakira ubugingo buhoraho tutizihije Pasika.
Itorero ry’Imana ni ryo torero ryonyine ku isi rikomeza Isezerano Rishya.
Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye. Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.
Abaheburayo 10:35-36
Iri ni ryo sezerano yadusezeranije: ni ubugingo buhoraho.
1Yohana 2:25
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy