Mu gihe cya Mose, Imana yarinze Abisirayeli bizihije Pasika icyago kandi yahannye imiryango yose y’Abanyegiputa itarizihije Pasika. Ibi bitwereka uburyo dushobora gukizwa ibyago no kwakira ubugingo buhoraho no muri iki gihe.
Pasika y’Isezerano Rishya ni umunsi abantu bahabwa umubiri n’amaraso by’Imana kandi bagashyirwaho ikimenyetso cyo kuba abana b’Imana, kandi ni umunsi bababarirwa ibyaha byabo bakoze mu Ijuru kandi bakakira ubugingo buhoraho.
Ni yo mpamvu Imana itanga andi mahirwe amwe yo kwizihiza Pasika ku munsi wa 14 w’ukwezi kwa kabiri kuri kalendari yera, yifuza cyane ko isi yose yakizihiza Pasika kandi ikakira agakiza.
“Bwira Abisirayeli uti.... aziriririze Uwiteka Pasika. Mu kwezi kwa kabiri ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, abe ari ho bayiziriririza, bayirishe imitsima itasembuwe n’imboga zisharira, . . . akareka kuziririza Pasika azacibwe mu bwoko bwe. Kuko atatambiye Uwiteka icyo gitambo mu gihe cyacyo cyategetswe, uwo muntu azagibwaho n’icyaha cye.
Kubara 9: 10–13
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy