Umunsi w’imbuto mu Isezerano rya Kera ni umunsi w’Izuka mu Isezerano Rishya. Nubuhanuzi bwagombaga gusohora ku cyumweru.
Ku munsi wa mbere wicyumweru nibwo Abisirayeli bavuye muri Egiputa bagwa hakurya yInyanja Itukura. Imana yashyizeho uyu munsi nk’umunsi w’imbuto, kandi isaba Abisirayeli kuyizihiza umunsi ukurikira Isabato (Ku cyumweru) buri mwaka. Yesu yazutse kumunsi wambere wicyumweru (Ku cyumweru), asohoza ubuhanuzi bwumunsi wimbuto.
Dukurikije ubuhanuzi bwumunsi wimbuto, igihe Imana yatangaga umugati wintete yambere, Yesu yazutse nkimbuto zambere mubasinziriye kandi atanga ibyiringiro byizuka kubantu bose. Kwizera ibi, Itorero ry’Imana ryizihiza umunsi wizuka buri mwaka.
Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti: Nimumara kugera mu gihugu nzabaha mugasarura ibisarurwa byaho, muzajye muzanira umutambyi umuganda w’umuganura w’ibisarurwa byanyu, na we awuzungurize imbere y’Uwiteka kugira ngo ubabere ituro ryemerwa, ku wa mbere w’isabato abe ari ho umutambyi awuzunguza.
Abalewi 23: 9-11
Ku wa mbere w’iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije. Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro, binjiramo ntibasangamo intumbi y’Umwami Yesu.... “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye? Ntari hano ahubwo yazutse.
Luka 24: 1-6
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy