Nkuko salmon n’inuma Bishobora gusubira iwabyo nubwo byaba biri kure cyane, Imana yaravuze iti “Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo,” maze ishyira amategeko y’isezerano rishya mu mitima y’abantu kugira ngo basubire iwabo hahoraho mu ijuru.
Mu myaka ibihumbi bibiri ishize, Yesu yabibye imbuto nziza [umunsi w’Isabato na Pasika] kugira ngo ahe abantu Ubwami bwo mu Ijuru.
Ariko, imbuto nziza nyuma zarazimiye maze zisimburwa n’urukungu, ni ukuvuga amategeko y’abantu yabibwe n’umwanzi, Satani.
Nubwo bimeze bityo, abana b’Imana ntibajya bibagirwa isezerano rishya ryanditswe mu bugingo bwabo ahubwo bararisobanukiwe n’umutima wabo, bakaza kuri Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama, ari bo babayobora mu bwami bwo mu ijuru, ari bwo gakondo y’ubugingo bwabo.
Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda, . . .
Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’
Yeremiya 31:31–33
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy