Ababyeyi bo mu Ijuru, Data Ahnsahnghong n’Imana Mama, bifuza ko abana babo buzuza ibisabwa ngo babe abatambyi b’ubwami bwo mu ijuru.
Ni yo mpamvu bashaka ko abana babo bamenya agaciro k’ubwami bwo mu ijuru nubwo bashobora guhura n’agahinda, uburibwe, n’ububabare kuri iyi si.
Umuntu wese afite intege nke ze nubwo ashobora kuba atabizi neza.
Imana itunganya intege nke zacu mu bihe bitandukanye kugira ngo iduhe imigisha ku herezo.
Rero, ni ngombwa kumvira ijambo ry’Imana ituyobora mu bwami buhoraho bwo mu ijuru.
Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.
Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.
Abaheburayo 4:11–12
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy