Abatumvira ntibashobora kwinjira mu bwami bwo mu ijuru, ari cyo gihugu cy’i Kanani, nkuko bigaragara mu mateka y’Isezerano rya Kera.
Binyuze muri aya mateka, tubona uburyo Umwami Sedekiya yabanje kumvira ariko nyuma agasuzugura, n’uburyo Umwami Sawuli yumviraga by’igice, kandi agasuzugura igice, ndetse n’abantu batumviye kuva mu ntangiriro. Aba bantu ntibashobora gukizwa, ariko abakurikira Umwana w’intama aho ajya hose bazakizwa.
Kristo Ahnsahnghong, waje nk’Umwana w’intama, yemeje binyuze muri Bibiliya ko abumvira ijambo ry’Imana bazajya mu ijuru. Yasigiye abantu inyigisho ze, agira ati: “Nimwumvira inyigisho z’Imana Mama byuzuye, ibintu byiza byinshi mutatekerezaga bizabaho.”
Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera muyumvire, kugira ngo mubeho mugwire, mujye mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, mugihindūre.
Kandi ujye wibuka urugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo cyangwa utayitondera.
Gutegeka kwa kabiri 8:1–2
Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwayo? Si abatayumviye? Kandi tubona ko batashoboye kwinjiramo kuko batizeye.
Abaheburayo 3:18–19
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy