“Kwizera Imana” bivuze kumvira no gushyira mu bikorwa amagambo itanga.
Nk’uko umugore wa Loti yahindutse inkingi y’umunyu, kandi Abisirayeli bakaba abaretwa b’abanzi babo, ni na ko abatumvira ijambo ry’Imana na bo bazahura n’amakuba nk’ayo muri iki gihe.
Abizera b’Itorero ry’Imana bizera ko inyigisho zatanzwe na Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama ari yo nzira yonyine igana ku gakiza k’iteka mu ijuru, kandi bakurikiza amategeko yayo n’amagambo yayo yose bishimye, bategerezanyije amatsiko bati “Ni ayahe magambo y’imigisha Imana iraduha uyu munsi?”
Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.”
“Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja,”
Yesaya 48:17–18
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy