Nowa yizeraga imigisha y’Imna nubwo yari wenyine ubwo yubakaga inkuge igihe kirekire. Mose yahisemo kubabarana n’ubwoko bw’Imana aho kwishimira ubwiza bwe nk’umutware muri Egiputa. Intumwa Pawulo yishimiye kubona uburyo bwo guha abantu Ubwami bwo mu ijuru, nubwo bari yahanganye n’ingorane nyinshi. Mu buryo nk’ubwo, abizera b’Itorero ry’Imana banyura mu nzira yo kwizera bishimye, bikorera imisaraba yabo.
Mama wo mu Ijuru ahora atwibutsa ati: “Mbese ntidufite ibyiringiro by’ubwami bwo mu ijuru?” Bityo, yaba abera cyangwa abakozi b’abashumba bakorera ku murongo w’imbere, buri wese akwiye kureba imigisha y’ubwami bwo mu ijuru yateguwe irenze inzitizi ziri imbere yacu mu gihe twikorera imisaraba yacu.
kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa. Abaheburayo 11:26
kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama. Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana, . . . niba tubabarana na we ngo duhānwe ubwiza na we. Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa, Abaroma 8:13–18
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy