Abahanuzi bose nka Dawidi, Yesaya, Mika, na Yohana basobanukiwe neza Imana kandi bahanuye ko Imana izahera agakiza ubwoko bwayo muri Siyoni aho iminsi mikuru y’Imana yizihirizwa. Bahamije ko abatuye i Siyoni bahirwa kuko imbabazi z’ibyaha n’ubugingo buhoraho babihabwa.
Bagomba gushaka Itorero ry’Imana kugira ngo bajye i Siyoni aho Imana iba. Abantu bose bagomba guhura na Kristo Ahnsahnghong ndetse n’Imana Mama mu Itorero ry’Imana kandi bakiga inyigisho z’Imana kugira ngo bashobore kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bafite imitekerereze n’ukwizera bikwiye.
Reba i Siyoni ururembo twakoreragamo iminsi mikuru, amaso yawe azareba i Yerusalemu usange ari ubuturo bw’amahoro n’ihema ritazabamburwa, imambo zaryo ntabwo zizashingurwa, mu migozi yaryo nta wuzacika. Aho niho Uwiteka azatubera Nyirububasha.
Yesaya 33: 20-21
Nuko ukwezi kuzakorwa n’isoni n’izuba rizamwara, kuko Uwiteka Nyiringabo azategekera ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu, kandi azahabwa icyubahiro imbere y’abatware be bakuru.
Yesaya 24:23
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy