Nitubiba ibyiza, tuzasarura ibyiza; nitubiba ibibi, tuzasarura ibibi.
Tugomba kwibuka amateka aho Abisirayeli bitotombaga mu myaka mirongo ine mu butayu, barimbutse, n’uko umusore Dawidi, Saduraka, Meshaki, na Abedenego bahawe umugisha ukomeye n’Imana cyane kubera amagambo yo kwizera kwabo yuzuye ubuntu.
Bakurikije inyigisho za Kristo Ahnsahnghong n’iz’Imana Mama, abizera b’Itorero ry’Imana bahora
bahumuriza kandi bagashyigikira abandi binyuze mu bikorwa byiza n’amagambo meza mu rugo, mu
Itorero no muri Sosiyete.
Uyu munsi, bari gutera intambwe ikomeye kugira ngo basangize ubutumwa bushimishije bw’agakiza k’Imana abananiwe n’imitwaro y’ubuzima, bavuga bati “Hariho ubwami bwo mu ijuru aho urupfu cyangwa kubabara bitazabaho ukundi.”
“Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi.
Kandi ndababwira yuko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka.
Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.”
Matayo 12:35–37
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy