Kuko Imana ireba imitima n’ubwenge bw’abantu, nta kintu gishobora kuyihishwa. Buri kintu cyose umuntu akora mu buzima kizagaragazwa imbere y’intebe y’imanza y’Imana, kandi buri wese azacirwa urubanza hakurikijwe ibikorwa bye. Ni yo mpamvu, Bibiliya igira iti, “mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya.”
Dukurikije inyigisho za Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama, bavuze bati “Ibyo mwakoreye umwe muri aba bato, nanjye mwabinkoreye,” abizera b’Itorero ry’Imana bakorerana bicishije bugufi kandi bakagaragaza urukundo. Byongeye kandi, bavana isomo mu kurimbuka kwatewe no kwitotomba kw’Abisirayeli ndetse n’ubusambanyi bwa Hofini na Finehasi, abahungu b’umutambyi, bagahora baharanira kubaho ubuzima bwera bwo kwizera.
Kuko byanditswe ngo “Muzabe abera kuko ndi uwera.” Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya. 1 Petero 1:16–17
Iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi. Umubwiriza 12:13–14
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy