Imana yatoje Abisirayeli kubahiriza amategeko yayo nk’umunsi w’Isabato bari mu butayu kugira ngo bazashobore kubahiriza amategeko y’Imana i Kanani.
Mu buryo nk’ubwo, Imana yemerera abiringira ubwami bwo mu ijuru kwiga ururimi rwo mu ijuru, ari rwo rurimi rw’urukundo, kwizera, ibyiringiro, n’agakiza, mu buzima bwabo bwa buri munsi mbere yuko binjira mu bwami bwo mu ijuru.
Abavuga ururimi rwo mu ijuru bakiriye imigisha y’Imana.
Yosuwa na Kalebu binjiye i Kanani, kandi inshuti eshatu za Daniyeli zarinzwe mu itanura ry’umuriro ugurumana.
Mu buryo nk’ubwo, abavuga ururimi rwo mu ijuru bakurikije inyigisho za Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama bashobora kwinjira mu bwami bwo mu ijuru.
Kuko twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose. . . . Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n’isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.
Yakobo 3:2–6
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy