Nk’uko umugani ubivuga, “Ikiyaga cya zahabu mu butayu nticyaruta isoko y’amazi meza afutse, kandi ku ntama imwe yazimiye, umushumba aruta umwami ukize cyane,” ibifite agaciro kuri iyi si n’ibifite agaciro mu bwami bwo mu ijuru biratandukanye cyane. Ubutunzi, icyubahiro, n’ububasha abantu benshi bo ku isi baha agaciro, nta gaciro na mba bifite mu bwami bwo mu ijuru. Niyo mpamvu abera b’Itorero rya mbere babayeho kubw’ubwami bwo mu ijuru ndetse no mu gihe cy’itotezwa.
Mu bwami bw’Imana, umurimo w’agaciro cyane ni ugushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana. Abizera b’Itorero ry’Imana bashakisha n’ubugingo bumwe bwazimiye bakoresheje ukuri kw’isezerano rishya, bizera ijambo ry’Imana rivuga ko bazima ingoma nk’abami mu bwami bwo mu ijuru kandi bakazaka nk’inyenyeri iteka ryose.
Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi. Abeheburayo 11:13
Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose. Daniyeli 12:3
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy