Abisirayeli bibagiwe ijambo ry’Imana ryabakijije igihe barumwaga n’inzoka zifite ubumara.
Ahubwo, basenze inzoka y’umuringa mu myaka irenga 800, ariko Hezekiya yamenaguye inzoka y’umuringa.
Mu buryo nk’ubwo, icy’ingenzi ni amaraso y’igiciro ya Yesu Kristo akiza abantu.
Tugomba rero kumenya ko nidushinga umusaraba, ari wo gikoresho cyo kwica gusa, tuzavumwa.
Umusaraba wagejejwe i Roma uturutse mu gihe cya Babuloni ya kera.
Winjijwe mu itorero ahagana mu mwaka wa 431 Nyuma y’ivuka rya Yesu, Yesu amaze kuzamuka mu ijuru n’intumwa zose zimaze kuva mu isi.
Dukurikije inyigisho za Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama, bavuze bati “Ntimugasenge ibigirwamana,” Itorero ry’Imana ntirimanika kandi ngo risenge umusaraba cyangwa andi mashusho.
“Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka.”
Kuva 20:4–5
“Nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n’umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe.” Abantu bose babasubize bati “Amen!”
Gutegeka kwa kabiri 27:15
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy