Imana yaje kuri iyi si kugira ngo yereke abantu inzira ijya mu ijuru, n’uburyo bwo kubabarirwa ibyaha.
Icyakora, abantu benshi ntibamenye Yesu waje afite umubiri, ahubwo baramutoteje bamwita umuhakanyi, bavuga bati “Ni gute umuntu umuntu usanzwe yavuga avuga ko ari Imana?” maze amaherezo baramubamba ku musaraba.
Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe, ntibizera Kristo Ahnsahnghong, wagarutse ku bw’agakiza k’abantu.
Kugira ngo tutamera nk’abo babambye Yesu bakareka agakiza mu myaka 2,000 ishize, tugomba kwizihiza iminsi mikuru y’isezerano rishya muri Siyoni, inzu y’Imana yasezeranye kuza mu minsi y’imperuka, no kwakira Imana Ahnsahnghong n’Imana Mama baje kuri iyi si mu mubiri.
“Jyewe na Data turi umwe.” Abayuda bongera gutora amabuye ngo bayamutere. . . .
Abayuda baramusubiza bati “Ku bw’imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.”
Yohana 10:30–33
Ni ko na Kristo amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza.
Abaheburayo 9:28
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy