Ibisate bya mbere by’ibisani by’amategeko icumi byamenaguwemo ibice kuko Abisirayeli basengaga inyana ya zahabu. Ariko, Imana yatanze ibisate bya kabiri by’amategeko icumi ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi ku bantu bihannye. Imana yashyizeho uyu munsi nk’Umunsi w’Impongano ufite amasezerano yo kubabarirwa ibyaha, kandi ushyiraho umunsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi nk’Umunsi mukuru w’Amakondera.
Intumwa Yohana yavuze ko amasengesho yose ahinduka umwotsi w’imibavu maze akazamuka imbere y’Imana.
Tugomba kumenya ko Umwuka Wera Ahnsahnghong n’Imana Mama basabira abantu bafite intege nke, bakurikirana ibintu bidafite ishingiro, kandi bananirwa kubona imigisha ihoraho mu Ijuru. Tugomba kwizihiza Iminsi mikuru y’Imana hamwe n’umutima wihannye, dushimira ubuntu bwabo.
Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana.Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa,
Abaroma 8:25–26
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy