Imana yashyizeho umunsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi kwa kalendari yera nk’Umunsi mukuru w’Amahembe kugira ngo twibuke Umunsi w’Impongano, twibuka igihe yababariye ibyaha by’Abisirayeli bari baraguye mu gusenga ibigirwamana, ikabaha icyiciro cya kabiri cy’Amategeko Icumi. Byongeye kandi, nk’uko amahembe yavuzwaga ku Munsi mukuru w’Amahembe kugira ngo asabe abantu kwihana, Yesu na we yaje kuri iyi si maze ashishikariza abantu kwihana, agira ati “Nimwihane.”
Nk’uko tubibona mu mugani w’Umwana w’ikirara no mu nkuru ya Yona ayobora abantu 120.000 i Nineve ku gakiza, imigisha ikomeye iva ku Mana ihora itegurwa nyuma y’umurimo wo kwihana. Uyu munsi kandi, tugomba kwihana byuzuye, nk’uko Yona yabigenje, ku bw’amaso n’imitima twerekeje ku isi, kandi tukavuza impanda, duhamagarira isi yose kugarukira Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama.
“Bwira Abisirayeli uti: Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere, hajye hababeraho umunsi wo kuruhuka, ube uwo kubibukisha, muwurangishe kuvuza amahembe, muwuteraneho guterana kwera.
“Ni cyo gituma ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nk'uko imigenzereze ye iri, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nimugaruke muve mu bibi byanyu byose, ibibi bitabatera kurimburwa.”
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy