Imana yemereye Abisirayeli kuvuza ikondera ryo kwihana ku Munsi mukuru w’Amakondera, umunsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi kuri kalendari yera kugira ngo bategure Umunsi w’Impongano, umunsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi kuri kalendari yera igihe Mose yakiraga Amategeko Icumi ku nshuro ya kabiri.
Mu buryo bw’Umwuka, ni umunsi mukuru uhamagarira abantu bose, bakoze ibyaha bitababarirwa mu ijuru maze bakajugunywa kuri iyi si, kwihana, tuvuga tuti: “Nimwihane binyuze mu isezerano rishya kandi mugaruke ku Mana.”
Uyu munsi, ubwo ubwami bwo mu ijuru bwegereje, abasezeranijwe ubwami bwo mu ijuru ku bwo kwihana byuzuye bagomba kuvuza amakondera bavuga igitambo n’urukundo by’Imana yabakijije binyuze mu isezerano rishya kugira ngo isi yose ishobore kwihana no kugaruka kuri Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama.
“Bwira Abisirayeli uti: Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere, hajye hababeraho umunsi wo kuruhuka, ube uwo kubibukisha, muwurangishe kuvuza amahembe, muwuteraneho guterana kwera.”
Abalewi 23:24
“Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.”
Mariko 1:15
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy