Abantu bose bari abanyabyaha bakomeye bakwiriye igihano cy’Imana kubera ibyaha bakoze mu ijuru, ariko Imana yaje kuri iyi si mu mubiri iduha imbabazi z’ibyaha binyuze mu isezerano rishya kugira ngo dushobore kongera kwiringira ubwami bwo mu ijuru nk’abana b’Imana.
Imana yaje kuri iyi si, aho yababajwe n’umubabaro w’umusaraba, yongera kugarura isezerano rishya ryari ryarazimiye mu Gihe cy’Umwijima no gufungura inzira y’agakiza ku bantu. Abana bo mu ijuru bahawe urukundo rw’Imana, ndetse n’ububabare bw’urupfu budashobora kuzitira. Rero, abavandimwe bo muri Siyoni, babaye umuryango wo mu ijuru, bagomba gushyira mu bikorwa urukundo bahawe n’Imana mu gukundana.
“Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.” Yohana 13:34
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy