Intumwa Pawulo yabaye umuhanuzi ukomeye kuko yari yarabonye ubwiza bw’ijuru rya gatatu. Mu isanzure rinini abantu badashobora gusobanukirwa, Imana yaduteguriye ahazaza hahebuje. Ni yo mpamvu yaduhamagariye kugira imitekerereze yagutse, ntitwite ku isi, ahubwo twite ku isanzure, ni ukuvuga ubwami bwo mu ijuru.
Tugomba gutsinda ingorane z’uyu munsi twibanda ku cyubahiro cy’ubwami bwo mu ijuru n’ahazaza heza cyane hadutegereje. Nitunanirwa kwizera ubwami bwo mu ijuru, amaherezo tuzatakaza kwizera kwacu mu mibabaro y’igihe gito maze tureke ukuri. Ariko, nidusobanukirwa by’ukuri neza ubwami bwo mu ijuru, kwizera kwacu kuzakura umunsi ku wundi, bitume dusangira icyubahiro cyabwo.
Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’Umwuka uzana ubugingo n’amahoro. Abaroma 8:6
kuko twakijijwe dufite ibyiringiro. Ariko rero ibyo umuntu yiringira iyo byabonetse, ntibiba bikiri ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabona icyo amaze kubona? Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana. Abaroma 8:24–25
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy