Yesu ubwe yatanze urugero rwo gukiza abantu icyaha binyuze mu kubwiriza. Yaduhaye ubutumwa bwo kuba ababwiriza b’isezerano rishya, agira ati “Mukize isi.” Bityo rero, ntitugomba kuba nka Esawu, wakoze gusa icyo yashakaga, ahubwo tugomba kuba nka Yakobo, wabanje gukora icyo yagombaga gukora. Icyo gihe ni bwo dushobora kubona imigisha Imana itanga.
Ingaruka ku bakora ibyo bagomba gukora n’abatabikora ni itandukaniro riri hagati y’ubwami bwo mu ijuru n’ikuzimu. Nk’uko umurimo utangaje w’Umwuka Wera wahoraga uri ku ntumwa zabayeho zibwiriza nka Yesu, inshingano zacu ubu ni ugutangaza agakiza ka Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama.
Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b’isezerano rishya batari ab’inyuguti, ahubwo ni ab’umwuka kuko inyuguti yicisha, naho umwuka uhesha ubugingo. 2 Abakorinto 3:6
Arabasubiza ati “Ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.” Mariko 1:38
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy