Nk’uko Imana yakoresheje inkoni y’umwungeri kugira ngo igabanye Inyanja Itukura no gutuma amasoko y’amazi atemba ava mu rutare, ikiri mu kuboko kw’Imana cyose gifite imbaraga nyinshi.
Uyu munsi, Itorero ry’Imana, ryahawe umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza i Samariya no kugeza ku mpera z’isi, ririmo gusohoza ubutumwa bwiza ku isi hose binyuze mu mbaraga z’Imana, atari ku bw’imihati ya buri muntu ku giti cye.
Kimwe nka Samusoni wanesheje Abafilisitiya igihumbi akoresheje igufwa ry’umusaya w’indogobe, kimwe nk’umusore muto Dawidi warwanyije igihangange Goliyati, kandi kimwe nka Petero, Yohana na Yakobo bari abarobyi, muri iki gihe, abizera Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama kandi bakiringira ubwami bwo mu ijuru barimo gukora amateka akomeye.
Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi. Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, . . . kugira ngo hatagira umuntu wīrāta imbere y’Imana. 1 Abakorinto 1:26–29
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy