Abizera Imana bagomba kwizihiza Iminsi mikuru y’Ingando bakurikije inyigisho z’Imana. Nii kubera ko Imana yavuze binyuze ku muhanuzi Zekariya ko izaha Umwuka Wera abizihiza Iminsi mikuru y’Ingando kandi igaha ibihano abatayizihiza.
Ubwo Yesu yazaga bwa mbere, yatanze Umwuka Wera; ubwo yazaga bwa kabiri, Umwuka n’Umugeni batanga Umwuka Wera mu Minsi mikuru y’Ingando. Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugira buti “Umwuka n’Umugeni batanga amazi y’ubugingo”, “amazi y’ubugingo azatemba ava i Yerusalemu”, na “Uruzi rw’amazi y’ubugingo rutemba ruva ku ntebe y’Imana” buhanura ko Yerusalemu Mama wo mu Ijuru azatanga Umwuka Wera n’inyigisho ziyobora ku bugingo.
Iminsi mikuru y’Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora . . . Nuko ku munsi uheruka w’iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati . . . Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.” Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa,... Yohana 7:2–39
Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu. Ibyahisuwe 22:17
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy