Muri iki gihe, Kristo Ahnsahnghong yaje kuri iyi si nk’uko byahanuwe, ashinga Itorero ry’Imana, kandi amenyekanisha Mama wo mu Ijuru Yerusalemu, avuga ati “Nkurikira Mama.” Nk’uko byahanuwe, ikuzo rya Mama wo mu Ijuru Yerusalemu ryabaye umucyo w’ibyiringiro muri iyi si y’umwijima.
Ubwo abizera bamurikaga umucyo wa Yerusalemu, bizera ko ubu ari bwo butumwa bwiza buyoborwa n’Imana, abantu b’indimi n’imico itandukanye bo mu mpande zose z’isi barimo kwihutira kugaruka i Siyoni. Ku bana Bayo bizeye ubuhanuzi kandi bakamurika ikuzo rya Mama wo mu Ijuru Yerusalemu, Imana isohoza isezerano ryayo igira iti: “Bazayitunga iteka ryose—yego, iteka ryose.”
Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho. Amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana. Yesaya 60:2–3
Ariko abera b’Isumbabyose bazahabwa ubwo bwami babuhindūre, bube ubwabo iteka ryose.’ Daniyeli 7:18
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy