Ku bw’agakiza k’abantu, Imana yaduhaye Bibiliya kandi ishyiraho amategeko y’isezerano rishya. Nk’uko Salomo yashoboye kumenya nyina w’umwana uwo ari we binyuze muri kamere y’urukundo rwa kibyeyi, muri iki gihe, Imana imenya abakomeza isezerano rishya, iryo Imana yategetse, nk’abana bayo yatoranyije, kandi ibaha umugisha w’agakiza.
Uyu munsi, Itorero ry’Imana rikurikiza ubuyobozi bwa Kristo Ahnsahnghong na Yerusalemu Nshya Mama wo mu Ijuru. Bagaruye isezerano rishya ryari ryarazimiye, nk’Isabato na Pasika, kandi baduhaye inyigisho zose zikenewe kugira ngo dukize ubugingo bwacu, ari yo ntego yo kwizera kwacu. Ni yo mpamvu Itorero ry’Imana ari ryo ryonyine rifite isezerano ry’agakiza.
Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Yuda, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko banze amategeko y’Uwiteka, ntibakomeza amateka ye, kandi ibinyoma byabo byabateye kuyoba, ari byo ba sekuruza bakurikizaga. Amosi 2:4
Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa, kuko muhabwa agakiza k’ubugingo bwanyu ari ko ngororano yo kwizera kwanyu. 1 Petero 1:8–9
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy