Nk’uko byanditswe ngo “abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa,” kandi nk’uko Yesu yabivuze ngo “Umuntu nashaka kunkurikira . . . yikorere umusaraba we . . . ankurikire,” akanya gato k’umubabaro kagomba gukurikira imibereho y’abantu bose babaho ku bw’ikuzo ry’ubwami bwo mu ijuru.
Esawu na Yuda Isikaryota babayeho nk’uko umubiri ubyifuza, bakurikira ibinezeza by’icyaha, amaherezo batakaza imigisha y’ubwami bwo mu ijuru. Ariko, Mose, Yakobo, Daniyeli, n’inshuti ze eshatu batsinze ingorane bashyira imbere ibinezeza by’ijuru. Mu buryo nk’ubwo, abizera b’Itorero ry’Imana bashyira ibyiringiro byabo mu byishimo byo mu ijuru Imana yasezeranye, bitangira kwamamaza imigisha y’umunsi w’Isabato w’isezerano rishya na Pasika, nk’uko yabitegetse.
Kwizera ni ko kwatumye Mose ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo, ahubwo agahitamo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha, kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa. Abeheburayo 11:24–26
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy