Nk’uko Kuro, umwami w’Ubuperesi, yavumbuye ubuhanuzi bumwerekeyeho muri Bibiliya maze agakorwa ku mutima cyane ku buryo yabohoje Abisirayeli mu bubata akanubaka urusengero i Yerusalemu, ni ko natwe tugomba kwizera ubuhanuzi bwanditswe muri Bibiliya. Twuzuye ibyishimo byimbitse nk’ibya Kuro, tugomba kwamamaza ubutumwa bwiza Imana yadutegetse n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose.
Nk’uko Yesu yabyigishije binyuze mu mugani w’imina icumi, yasezeranyije ahazaza h’ikuzo abatinya ijambo ry’Imana: bazategekana n’Imana iteka n’iteka, bishimira ikuzo ry’iteka mu bwami bwo mu ijuru—aho hatazongera kubaho urupfu, cyangwa umuborogo, cyangwa gutaka, cyangwa kuribwa.
Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho. . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.” Ibyahisuwe 21:1–4
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy