Intsinzi cyangwa gutsindwa mu butumwa bwiza biterwa n’ingufu z’ukwizera kwacu mu Mana. Nk’uko Imana yabigaragaje mu ntambara za Gideyoni na Yosuwa, abafite ukwizera guhungabanywa n’imimerere ntibabarirwa mu ngabo z’Imana; ahubwo abafite ukwizera gushikamye ni bo bakoreshwa mu kwandika amateka y’intsinzi.
Imana yayoboye buri gihe mu buryo umuntu atashoboraga kwiyumvisha. No mu gihe cy’Umwuka Wera, nitwizera byuzuye amagambo ya Kristo Ahnsahnghong n’Imana Mama, agira ati “Mukize isi”, tuzasohoza umurimo w’ingabo z’ijuru, wo kurangiza ubutumwa bwiza bw’ubwami.
Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu. Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare. 2 Timoteyo 2:3–4
Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo 28:18–20
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy