Igihe abana b’Imana bazaba umunyu n’umucyo by’isi nk’uko Imana yabigishije, bakagaragaza icyubahiro cy’Imana binyuze mu bikorwa byabo byiza, kandi bakayobora abantu ku Mana bafite ukuri kw’isezerano rishya, Imana izabyishimira kandi ibahe imigisha isendereye ku munsi bazahagarara imbere yayo.
Niba twarakiriye Kristo Ahnsahnghong na Yerusalemu Mama wo mu Ijuru mu gihe cy’Umwuka Wera, kuva ubu, tugomba kwiyambura ingeso mbi twize mu isi maze tukambara kamere nshya nk’Abakristo. Uko iyi si igenda itakaza kubaha Imana, ikaba mbi kandi igasagamba mu gukiranirwa, tugomba kumenya ko umunsi w’urubanza rw’Imana wegereje, nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa na Loti, kandi tukarushaho kubaho mu kubaha Imana.
Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. Abaroma 12:1–2
119 Bundang P.O.Box, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of KOREA
Tel 031-738-5999 Fax 031-738-5998
Head Office: 50, Sunae-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
Main Church: 35, Pangyoyeok-ro, Bundang-gu, Seongnam-si, Gyeonggi-do, Rep. of Korea
ⓒ World Mission Society Church of God. All rights reserved. Privacy Policy